ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU – Itangizwa ry’urugaga « All For Rwanda » kugira ngo ijwi ry’impunzi ryumvikane.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Itangizwa ry’urugaga « ALL FOR RWANDA » kugira ngo ijwi ry’impunzi ryumvikane.

Ku italiki ya 1 Werurwe, 2023, impirimbanyi z’abanayarwanda n’ abanayarwandakazi bo hirya no hino kw’isi zatanze impuruza igamije ibi bikurikira:

  1. Gushyigikira no kurengera impunzi ziri mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC, Congo);
  2. Gukora iyo bwabaga kugira ngo impunzi z’abanayarwanda zose zitahe mu cyubahiro.

Iyo mpuruza yo gutabara irumvikana kubera ubwicanyi bukabije n’ihohoterwa ingabo za FPR n’inyeshyamba zayo (M23) bikomeza gukorera impunzi z’abanyarwanda ziba muri Congo, cyane cyane kuva aho M23 yongeye gufata intwaro m’Ugushyingo 2021.

Hamaze gutangwa iyo mpuruza, abantu 6,231, imiryango myinshi itabogamiye kuri leta, n’amashyaka ya politiki menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, bahisemo guhuza ubushobozi bwabo bwose kugirango iki kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda (gikemuke (hakurikijwe umubare watanzwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), impunzi z’abanyarwanda ziba muri RDC zirenga 245,000).

Abantu benshi n’imiryango nyarwanda myinshi bashyigikiye iyo mpuruza bagiye inama, ni uko hafatwa icyemezo cyo gutangiza ihuriro ryo kwitabira iyo mpuruza yo kubonera igisubizo gikwiriye ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda.

Iryo huriro ryiswe “ALL FOR RWANDA”, riharanira ko abanyarwanda bose bahabwa na leta y’u Rwanda uburyo bwo gutaha mu cyubahiro no kugirango guverinoma y’u Rwanda ireke umuco wayo wo guheza igice cy’abanyarwanda utuma bamwe bagomba guhunga bajya kuba mu mashyamba.

ALL FOR RWANDA igamije kuba ihuriro ridaheza kandi igamije guhuza ingufu zose zafasha, zarengera kandi zanavugira impunzi z’abanyarwanda.

ALL FOR RWANDA ibona kandi ko ari ngombwa ko guverinoma y’u Rwanda yumva ibyifuzo by’impunzi z’abanyarwanda bifite ishingiro, yemera kandi ko guverinoma y’u Rwanda igomba kwihatira kubonera igisubizo ibibazo bituma izo mpunzi zihitamo kubaho mu buhungiro, akenshi buba ari bubi, aho kugirango zitahe mu rwababyaye.

Nta gushidikanya ko izo mpamvu zibuza impunzi gutaha zifitanye isano n’ibibazo bya politiki, ALL FOR RWANDA rurahamya ko umuti urambye w’icyo kibazo ugomba nawo kuba ushingiye kuri politiki. Kuri ibyo rero, turabona ko ibiganiro hagati y’impunzi na Leta y’u Rwanda ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibibazo bikemuka nyabyo.

Noneho kandi, ALL FOR RWANDA iributsa kandi ko hamaze gushira imyaka myinshi Leta ya Kagame ihimba urwitwazo rw’umutekano muke ku mbibi z’u Rwanda kugira ngo igabe ibitero by’umusubizo ku gihugu cya Congo. Muri urwo rwego, Leta ya Kagame ishyiraho kandi igashyigikira imitwe y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo kugira ngo ibashe gukomeza gusahura ubukungu no guhohotera abaturage ba Congo n’impunzi z’abahutu, zarokotse ubwicanyi buzibasira mu buryo bw’insubirizi. Kubonera umuti ikibazo cy’impunzi bizatuma urwo rwitwazo ruvaho.

Niyo mpamvu, mu gushyigikira izo ngamba zose zatuma amahoro agaruka mu burasirazuba bwa RDC, ALL FOR RWANDA ihamagarira abo icyo kibazo kireba bose, ari abo mu karere cyangwa se amahanga, kutirengagiza ikibazo cy’impunzi kugira ngo guhutazwa kwazo no guteza umutekano muke byayogoje akarere dore imyaka ishize ari myinshi, bihagarare.

ALL FOR RWANDA irahamagarira Abanyarwanda bose n’imiryango ikorera Abanyarwanda, nk’amadini, amashuri, ba Rwiyemezamirimo, imiryango idaharanira inyungu, amashyirahamwe atagize aho abogamiye n’amashyaka ya politiki, kwinjira muri uru rugaga kugira ngo twese dushobore kubonera umuti urambye ikibazo cy’impunzi, n’intambara z’urudaca birangwa mu karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Placide KAYUMBA Robert MUGABOWINDEKWE Faustin MUREGO


Bahagarariye ALL FOR RWANDA

Share this post