Buruseli, Ku wa gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025
I. Intangiriro
Nyuma y’umunsi w’inama rusange yo kungurana ibitekerezo, gusesengura ibibazo no kumva ubuhamya bwatanzwe n’impunzi z’abanyarwanda, turamenyesha tunasaba ko:
- Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA), Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’ibihugu byiyemeje kuba abahuza mu ukugarura amahoro mu karere, ngo bemere impunzi z’Abanyarwanda nk’abafatanyabikorwa mu gushakira umuti ibibazo bya politiki ku uburyo burambye;
- Loni n’Ishami ryayo ryita ku mpunzi (HCR), ngo babungabunge uburenganzira bw’impunzi z’Abanyarwanda, barwanye igikorwa cyo kubacyura ku ngufu, banashyigikire uruhare rwabo mu gushaka ibisubizo ku bibazo bya politiki;
- Ibihugu byakiriye impunzi, ngo byorohereze uburenganzira n’ubwisanzure bwo kwishyiriraho abayobozi no kurinda umutekano wabo;
- Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) n’inzego mpuzamahanga z’ubutabera, ko ziperereza zikanasuzuma ibyaha byakorewe impunzi z’Abanyarwanda n’abakuwe mu byabo n’intambara muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo;
- Abaturage bo ku isi hose, ngo bafatanye n’impunzi zimaze igihe kinini ntawe ubitayeho aho baba mu ubuhungiro.
Nk’uko imibare ya HCR ibigaragaza, impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000) ziba mu bihugu bitandukanye ku isi. Ariko iyo mibare ntiyuzuye kuko itareba impunzi z’abanyarwanda bafashe ubwenegihugu bw’ibihugu bitandukanye bahungiyemo, izitagira ibyangombwa, cyangwa se izifite ibyangombwa bitemewe n’ubutegetsi bw’ibihugu barimo, ndetse n’izitagira aho zihagaze, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu by’ukuri, umubare w’abanyarwanda bari mu buhungiro urenga miliyoni.
Hashize imyaka myinshi izo mpunzi zitagira kirengera, zitagira kivurira, ntamizero y’ejo hazaza, nk’aho zitabaho, ndetse zikaba zikomeje kuba ibitambo mu ntambara z’urudaca zo mu karere.
Turemeza tudashidikanya ko kwemera uburenganzira bwazo, kumva amateka yazo n’ubushake bw’impinduka muri politiki bizatuma haba ibihe bishya by’ubutabera, umutekano n’ubufatanye by’impunzi z’Abanyarwanda.
II. Ibigaragara
- Gukurirwaho ku gahato ubwishingizi bw’impunzi no kurebera kwa HCR
Abenshi mu mpunzi z’abanyarwanda bambuwe cyangwa se bahangayikishijwe no kwamburwa ubuhungiro hirengagiijwe amasezerano yo mu 1951 na Protokole yayo yo mu 1967. Ibi byatewe n’icyemezo cyo guhagarika ubwishingizi bw’impunzi cyatangiwe muri 2013, bitubahirije amahame shingiro mpuzamahanga yo kurengera impunzi.
Mu urwego rwa diplomasi, HCR yagaragaje ko ahanini, igendera kubyo guverinoma y’u Rwanda ibasaba ititaye ku kababaro k’impunzi.
Byongeye, umuryango mpuzamahanga muri rusange, ukomeje kurebera amabi akorerwa impunzi n’abakorera Kigali ku mipaka y’ibihugu byombi (RDC – Rwanda): kwicwa, kuburirwa irengero, guhozwa ku nkeke. Turamagana iyo mikorere yo kurebera kandi tunasaba ko bacungirwa umutekano nyabyo.
- Gukoresha politiki mpuzamahanga nk’intwaro
Ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda byagiye biba ikirango mu guhangana mu karere. Impunzi zabaye ingwate mu bibazo bya politiki, zigafatirwa ibyemezo mu masezerano y’ibihugu byombi hatitaweho icyo zibitekerezaho.
Kudahabwa ijambo mu mishyikirano igamije amahoro mu karere n’umutekano muri Afurika yo hagati ni ikimenyetso kerekana ko zititaweho. Amahoro arambye ntashobora kugerwaho zidahawe ijambo.
- Uburyo bwo kubaho budakwiye kandi nta mahirwe y’ahazaza
Ubuhamya twumvise muri iyi namarusange, bwerekanye imibereho y’impunzi iteye impungenge: ubukene bukabije, gusuzugurwa, umutekano muke wabaye karande, cyane cyane mu nkambi zo mu Burasirazuba bwa RDC. Abanyarwanda bakiri bato bakura ntawe ubitayeho na gato, badafite ibyangombwa, nta kizere cy’ejo hazaza.
III. Ibyifuzo by’ibanze
- Gusubizwa ibyangombwa by’ubuhunzi no kubahiriza amategeko yo kudacyurwa ku ngufu.
Turasaba ko ibyemezo byose byafashwe byo kwambura impunzi ibyangombwa byasubirwamo bidatinze, kandi ko umuyarwanda wese wavuye mu gihugu ku mpamvu zitamuturutseho, yahabwa ubuhungiro n’uburenganzira bwe bwose bukubahirizwa.
- Gukorana n’impunzi muri gahunda zo gushaka amahoro
Impunzi z’Abanyarwanda zigomba kwemerwa no gufatwa nk’abafatanyabikorwa mu biganiro byo kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika y’Ibiyaga Bigari. Kubaheza mu imishyikirano buri igihe, bituma hataboneka ibisubizo birambye.
Kubera izo mpavu, turasaba ko binjizwa mu mishyikirano yose irimo kuba muri iki gihe:
- Imisyikirano ya Nairobi/Luanda, iyobowe na SADC na EAC;
- Imisyikirano ya Washington, iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika;
- Imisyikirano ya Doha, iyobowe na Qatar.
Turasaba kandi ko, leta n’abahuza batandukanye, ku isi hose, bashaka uburyo buboneye kandi buciye mu mucyo bwo guhuza abahagarariye impunzi na guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo hashyirweho gahunda yo gutaha ku bushake, umutekano ukubahirizwa, kakabaho inzego zihamye z’ubutabera zubahiriza amategeko, inzego za leta n’izapolitiki.
- Guhagarika bidatinze gahunda yo gucyura impunzi ku ingufu
Turasaba guhagarika burundu kandi bidatinze gucyura impunzi ku ngufu, cyane cyane izivanwa mu akarere k’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC zijyanwa mu Rwanda.
Ibyo bikorwa, bidakurikiza ubushake bwa buri muntu buhonyora amategeko mpuzamahanga, cyane cyane Ingingo ya 49 y’Amasezerano ya konvansiyo ya kane ya Geneva n’amahame yo kutirukana impunzi yo mu masezerano yo mu 1951. Bihwanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwo mu ntambara.
Turasaba HCR kwamagana iyo mikorere, ikishingira ko buri muntu ataha ku bushake bwe kandi nta nkomyi, ikirinda gufatanya mu buryo ubwo ari bwo bwose n’abahohotera impunzi bazicyura ku ngufu.
Turasaba Loni, ibihugu byubahiriza amategeko mpuzamahanga, n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) guhagarika iryo hohoterwa, gushyiraho ubwishingizi no kurinda impunzi z’abanyarwanda.
IV. Imikorere n’imibanire y’impunzi hagati yazo
Ibi bisaba ibi bikurikira:
- Gushinga komite zihagarariye impunzi mu nkambi, imijyi cyangwa aho ziri hose;
- Gushinga urubuga rw’ibiganiro ku rwego rw’ibihugu mu bihugu zakiriwemo (RDC, Uganda, Malawi, Mozambique, Zambia, Burundi, Cameroun, Ubufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Canada, Amerika, n’ibindi);
Ayo mashyirahamwe agomba kugira uruhare mu:
- Kurengera uburenganzira bw’impunzi;
- Gukusanya amakuru y’aho zibarizwa;
- Itumanaho n’inzego mpuzamahanga;
- Gutegura politiki n’ibijyanye no gutaha ku bushake no mu mutekano.
Turabahamagarira gushyigikirana mu bikorwa rusange cyangwa se mu bikorwa bwite by’ingirakamaro hagati y’impunzi ubwazo, haba mu mahuriro, mu bikorwa mu karere no mu amahuriro ya politiki.
Mu rwego rw’ibyo bikorwa , ihuriro All For Rwanda, rigamije guhagararira impunzi, gushyira hamwe imigambi no kuzivugira ku rwego mpuzamahanga. Rifite umugambi uhamye kandi mu mahoro.
Turahamagarira abantu bose biyemeje gukora ibikorwa byo gufasha impunzi gushyigikira iri huriro, kugira ngo duhuze imbaraga, hongerwe ijwi ry’impunzi no kubaka umuryango uhamye, w’ukuri kandi wizewe kugirango ribashe gukemura ibibazo biriho n’iby’ejo hazaza.
V. Umusozo
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Impunzi wo muri 2025, ntidushidikanya ko gihe cyo guceceka, cyo kutagaragara no kwemera ibibi cyararangiye. Impunzi z’Abanyarwanda, zabaye inyuma, zirifuza guhabwa agaciro, uburenganzira bw’ibanze n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza h’igihugu cyazo.
Turahamagarira umuryango mpuzamahanga, ibihugu by’ubahiriza amategeko mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu gushyigikira politiki itavangura, itirengagiza impamvu impunzi z’abanyarwanda zidataha.
Turasaba Guverinoma y’u Rwanda gutangiza ibiganiro mu mahoro, by’ukuri, byizewe kandi bihagarikiwe n’inzego mpuzamahanga n’abandi bo ku rwego n’abahagarariye impunzi, kugirango hategurwe uburyo bwo gutaha ku bushake, mu cyubahiro, mu mutekano no mu buryo burambye.
Abitabiriye iyi nama, twiyemeje gukora ku buryo jwi ryacu ryumvikana, kubaka ubumwe hagati yacu nk’impunzi, no gushishikariza ubutabera, amahoro n’ubwiyunge ku Banyarwanda bose.
Uyu munsi ni uwo kwandika amateka. Utangije intambwe nshya mu gushaka umuti wa politiki uhamye, aho nta munyarwanda uhungabanywa cyangwa ngo asigazwe inyuma.
Abasinye:
Mu izina ry’abitabiriye bose:
Dr. Etienne MUTABAZI
Dr. Emmanuel MWISENEZA
Dr. Vincent BIZIMANA
Bwana Norman Ishimwe SINAMENYE
Madamu Gloria UWISHEMA
Bwana Placide KAYUMBA
Madamu Kami RUNYINYA
Bwana Chaste GAHUNDE
Bwana Eustache HABUMUREMYI
Imiryango yasinye:
All For Rwanda
SOS Réfugiés
Fondation Victoire pour la Paix
Jambo ASBL
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore baharanira Demokarasi n’Amahoro
